Mu gihe yunamiraga Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyakubahwa Visi Perezida w’Ubuhinde Shri M Hamid Ansari, yashimiye Abanyarwanda ku bwo guhangana n’inzitizi no kugira ishyaka.
Ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Visi Perezida yababajwe bikomeye n’uburyo imiryango mpuzamahanga itahagaritse Jenoside. Nyakubahwa Shri M. Hamid Ansari yishimiye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe cy’imyaka 23.
Ubwo yandikaga mu gitabo cy’abasuye urwibutso, Visi Perezida Hamid Ansari yagize ati: “Gusura urwibutso ni inyigisho ikomeye. Ku ruhare rwanjye ndetse n’Abahinde muri rusange, nubashye kandi nshimiye ubushobozi n’imbaraga Abanyarwanda bashyira mu guhangana n’inzitizi, no kugira ishyaka mu kwitandukanya n’urwango, baharanira inzira y’ubwiyunge no gushyira hamwe. Ni ubuhamya bw’igihugu gifite umwuka wo kutazima.”
Visi Perezida yeretswe ibice bitandukanye by’urwibutso ari kumwe n’Umuyobozi w’urwibutso, Honore Gatera, aho yamusobanuriye amateka y’amacakubiri mu Rwanda, aho yakomotse, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburyo bagize imbaraga zo kongera kubaka umuryango nyarwanda, binyuze mu kwimakaza ubwenegihugu, n’icyerekezo cyiza. Visi Perezida yabonanye kandi n’Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana.
Asoza uruzinduko rwe ku rwibutso, Visi Perezida yatanze inkunga yagenwe na Guverinoma y’Ubuhinde.
Ibijyanye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguwemo inzirakarengane zirenga 250.000 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwibutso rwashyizweho na Aegis Trust, ibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Urwibutso rukomeje kuyoborwa na Aegis Trust mu izina rya Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside nk’ahahariwe kwibukira no kwigira ku bantu b’iki gihe. Buri mwaka, urwibutso rwakira abashyitsi basaga 100.000, hakaba hari n’ishuri rigamije kwimakaza amahoro.
Amafoto