Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangije igikorwa cy’urugendo shuli, rugamije kwiga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Posted in News

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangije igikorwa cy’urugendo shuli, kigamije kwibuka no kwigisha amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi. Uru rugendo rwo kwibuka rukaba rwaratangiriye mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Mu gutangiza uru rugendo abarwitabiriye batemberejwe inzibutso zitandukanye mu rwego rwo gusobanurirwa ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rugendo rwibanze mu ntara y’Uburengerazuba, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu hazwi nko mu Karere ka Karongi.

Abitabiriye urugendo babanje guhagarara ku kiraro cy’uruzi rwa Nyabarongo, aho Emmanuel nk’umwe mu baharokokeye, yasobanuye amateka yaranze uru ruzi rwa Nyabarongo mu gihe cya Jenoside.

Screen Shot 2016-04-12 at 9.34.29 AM

“Interahamwe, zicaga abatutsi benshi zarangiza zikajugunya imibiri yabo muri Nyabarongo, bakavuga ko barimo kubohereza aho bafite inkomoko, muri Etiyopiya,” – Emmanuel, agakomeza avuga uburyo ubutegetsi bubi bwakomeje kugenda bukwirakwiza urwango rushingiye ku amoko, bigisha ko Abatusti ari abanyamahanga. “Abacitse ku icumu benshi batuye hafi y’uru ruzi nka Nyange na Nyarusange, buri gihe uruzi rwa Nyabarongo rubibutsa ibihe bikomeye banyuzemo mugihe cya Jenoside yakorewe Abatusti.”

Screen Shot 2016-04-12 at 9.35.33 AM

Ku rwibutso rwa Nyange, ibihumbi by’Abatutsi byahungiye mu Kiliziya nk’ahantu hatagatifu bizeye ko ntawabica. Ariko abarenga 2000 bahiciwe urwagashinyaguro.

Aloys Rwamasirabo, ni umwe mu barokokeye i Nyange:

“Nyuma y’iminsi itari mike Abatutsi bagerageje kwirwanaho, abicanyi bakoresheje intwaro nk’amasasu, gerenade n’imihoro mu kwica Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya. Padiri Athanase Seromba yategetse abicanyi ko uburyo bworoshye bwo kwica Abatutsi bari bahungiyemo imbere, ari ukubasenyeraho kiliziya. Padiri Seromba yasezeranyije abicanyi ko urundi rusengero ruzaba rwubakwa.” – Aloys.

Screen Shot 2016-04-12 at 9.33.48 AM

Aloys avuga ko bitari byoroshye kubona imibiri y’abari bariciwe muri iyo kiliziya kuko Padiri Seromba yari yasabye abicanyi gutsindagira igitaka, kugirango hatazagira umunyamahanga utahura iyo mibiri.

Aloys, niwe mucikacumu wenyine warakotse muri ako gace ka Nyange. nk’uhagarariye igikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Nyange, yizera adashidikanya ko kurinda no gukomeza gutanga ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ze.

“Nshimishwa n’uko hari kubwaka urwibutso rwa Nyange, nyuma yigihe kirekire duhanganye na kiliziya gatolika, yashakaga kongera kuhubaka Kiliziya ahashyinguye imibiri y’abacu. Ariko ubu, tuzashobora kuruhutsa imibiri y’abacu bishwe mu gaciro kabakwiriye,” – Aloys.

Mu bakoze uru rugendo harimo bamwe barokoye hafi muri aka gace nka Freddy Mutanguha, umuyobozi wa Aegis Trust muri aka karere. Freddy akaba afite abo mu muryango we bashyinguwe ku rwibutso rwa Mabango, harimo ababyeyi be bakuru. Yasobanuriye abitabiriye uru rugendo inzira y’umusaraba yanyuzemo na mushiki we mu gihe kigera ku mezi abiri n’igice muri Jenoside. Nyirakuru yari afite abana batandatu, umwe wenyine niwe warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Screen Shot 2016-04-12 at 9.34.09 AM

Emmanuel, ni umurezi muri Rwanda Peace Education Program, yari afite imyaka icumi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye abari bitabiriye uru rugendo inzira y’urupfu yanyuzemo we n’ibindi bihumbi by’Abatutsi bava muri komine ya Mabanza berekeza kuri Stade Gatwaro ku Kibuye.

Screen Shot 2016-04-12 at 9.37.16 AM

“Twakoze urugendo rugera ku amasaha atanu n’amaguru. Mu inzira yose twanyuragamo, abicanyi bari bafite imipanga n’ubuhiri, batuvugiriza induru kugirango dutatane. Kubera ukuntu twari benshi ntibashoboraga kutwahukamo ngo batwice ako kanya. Bigiriye inama yo kutwica ariko twamaze kugera muri Sitade Gatwaro,” – Emmanuel.

Ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye muri Sitade Gatwaro barishwe, hakoreshejwe imihoro, gerenade n’ubuhiri. Imibiri myinshi yajugunywe mu kiyaga cya Kivu.

“Hakwiye kubakwa urwibutso kuri Sitade Gatwaro aho ubwicanyi bwabereye. Kugeza uyu munsi, ahari icyobo kinini cyajugunywagwamo imibiri yabamaze kwicwa iruhande rw’ibitaro,” – Emmanuel.

Uru rugendo rwasorejwe ku urwibutso rwa Bisesero, ruherereye k’umusozi witegeye ikiyaga cya Kivu. Bisesero izwiho kuba abatusti bari bahatuye barabanje kwirwanaho mu gihe kigera ku amezi abiri mugihe cya Jenoside. Abagera 50,000 barishwe. Abagera ku 1,300 nibo bonyine barokotse.

Illuminee Dusabe, ni umukozi w’urwibutso wadusobanuriye amateka ya Bisesero

Screen Shot 2016-04-12 at 9.38.27 AM

“Hagendewe ku imiterere y’umusozi wa Bisesero, Abatutsi bari bahatuye byaraboroheye kwirwanaho bakoresheje amacumu n’ imiheto hamwe n’amabuye mu gihe kigera ku amezi abiri. Nyuma yo gusezeranywa ko bagiye kurindwa n’ingabo z’Abafaransa mu gikorwa cya Operation Turquoise. Abatusti bavuye aho bari bihishe. Ariko ingabo z’abafaransa zarabatereranye zibasigira interahamwe. Basigara batagishoboye kwirwanaho mugihe kigera kuminsi itatu, interahamwe n’ingabo za leta na Police, bahiciye ibihumbi byinshi.”

Ururugendo rwasojwe no kuganira ibyo abarwitabiriye bigiyemo, n’akamaro k’inzibutso mu rwego rwo gukomeza kwibuka amateka hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Sobanukirwa na gahunda y’urugendo shuli yo kwibuka yateguwe n’Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali.

Screen Shot 2016-04-12 at 9.40.55 AM

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubinyujije muri gahunda y’urugendo shuli rugamije kwibuka no kwiga amateka, rujyana abashyitsi batandukanye babyifuza bagasura ibice bigize amateka n’inzibutso ziri hirya no hino mu gihugu. Bahura n’abaturage n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uru rugendo, abarwitabiriye banasura ibikorwa bitandukanye byagezweho nyuma ya Jenoside mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu. Ibi bifasha abakora urugendo, abanyeshuri n’abarezi kumva neza ko uyu munsi mu Rwanda hari icyizere, amahoro n’ ubumwe.

Niba wifuza kuzitabira urugendo nkuru ubutaha, watwandikira kuri team@kgm.rw.

Latest Articles

news-placeholder-image

5 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

8 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

8 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.