Screen Shot 2016-04-06 at 7.46.08 PM

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22

Posted in News, Press Releases

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku inshuro ya makumyabirina kabiri. Uyu muhango ukaba uzitabirwa n’abashyitsi barenga 500 barimo abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino, abayobozi b’ibihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, imiryango y’abarokotse Jenoside ndetse n’abahagarariye imiryango irengera abarokotse.
 
Umuhango wo gutangiza Icyunamo ku rwego rw’igihugu, uzabimburirwa no gucana urumuri rw’Icyizere “Urumuri Rutazima”. Urumuri rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 22 ishize nyuma ya Jenoside. Iki gikorwa kikazakorwa n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije na Perezida w’igihugu cya Tanzaniya Dr John Pombe Joseph Magufuli.
 
“Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000). Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’ inshuti bahurira bibuka ababo. Muri iki gihe cyo kwibuka ku inshuro ya 22, turahamagarira abantu bose kuza guha icyubahiro imiryango ishyinguye hano, basura ibice bigize urwibutso bakanashyira indabo ku rwibutso. Nkuko dusanzwe tubigenza mu muco nyarwanda, ducana umuriro mugihe twibuka abacu twakundaga batuvuyemo, akaba ariyo mpamvu tuzacana urumuri rutazima ku itariki ya 7 Mata 2016, nyuma y’ Imyaka makumyabiri n’ ibiri Jenocide ibaye ihagaritswe,” Honore Gatera, Umuyobozi mukuru w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
 
Umunyamabanga uhoraho muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko ibikorwa biteganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka bihamagarira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
 
“Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kurandurwa burundu, kubera ko ikomeje gukoreshwa n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ ababashyigikiye kugoreka amateka,” Dr. Jean Damascene Bizimana.
 
Uburezi ni imwe mu ntwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.
 
Mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka , dusaba abasura urwibutso gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse. Gusura urubuga rwacu, kanda hano.
 
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
 
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’isi. Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho kubasura urwibutso. Abasura urwibuto bashobora guha icyubahiro ababo bazize Jenoside bashyira ururabo ku mva ishyinguwemo imibiri y’abarenga 250,000. Urwibutso rwitabwaho na Aegis Trust nkuko rwabisabwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.
 
Ku rwibutso ni n’aho wasanga ububiko ku mateka ya Jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga (Genocide Archive of Rwanda). Ubu nibwo bubiko bunini kw’isi bufite amateka mu nyandiko, ubuhamya, amafoto n’ibindi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kikaba ari igikorwa gihuriwemo ku bufatanye na Aegis Trust ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.
 
Mwasura urubuga: www.kgm.rw kugira ngo mumenye byinshi ku bijyanye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na www.genocidearchiverwanda.org.rw, Ububiko bw’inshyinguranyandiko bwa Jenoside.

Latest Articles

news-placeholder-image

5 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

8 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

8 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.