Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwishimiye kugutumira mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro byitwa “Ubumuntu Exchange”. Ibyo biganiro bizibanda k’ubufasha n’ubujyanama butangwa mu gihe cy’ihungabana, cyane cyane tuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ibi bihe tugiye kwinjiramo by’icyunamo.
Ibyo biganiro bizitabirwa kandi n’amahuriro n’imiryango ifite aho ihuriye no gufasha abagira ihungabana mu rwego rwo kudusangiza ubunararibonye. Bizaba ari gihe cyiza cyo kubaza ibibazo impuguke mu buryo twafasha inshuti n’abagize imiryango yacu ndetse n’abandi bashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana vuba aha mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.
Bamwe mu bazatanga ibiganiro harimo Dogiteri Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi w’ishami ryita ku ndwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Amos Furaha, umuyobozi mu kigo “Live Again Rwanda” (Ongera ubeho Rwanda) na Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Ibuka.
Gahunda y’igikorwa nyirizina:
Izina ry’igikorwa: Ibiganiro by’Amahoro “Ubumuntu Exchange” – Duterane Inkunga mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 23
Aho kizabera: Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Icyumba cy’ “Ubumuntu”
Igihe & Itariki: Ku gicamunsi Saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri, kuwa kane tariki ya 30 Werurwe 2017
Tuzishimira kubana namwe muri ibi biganiro by’ingirakamaro biziye igihe.