Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugutumiye mu biganiro k’ubufasha n’ubujyanama ku ihungabana mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23

Posted in News

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwishimiye kugutumira mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro byitwa “Ubumuntu Exchange”. Ibyo biganiro bizibanda k’ubufasha n’ubujyanama butangwa mu gihe cy’ihungabana, cyane cyane tuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ibi bihe tugiye kwinjiramo by’icyunamo.

Ibyo biganiro bizitabirwa kandi n’amahuriro n’imiryango ifite aho ihuriye no gufasha abagira ihungabana mu rwego rwo kudusangiza ubunararibonye. Bizaba ari gihe cyiza cyo kubaza ibibazo impuguke mu buryo twafasha inshuti n’abagize imiryango yacu ndetse n’abandi bashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana vuba aha mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Bamwe mu bazatanga ibiganiro harimo Dogiteri Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi w’ishami ryita ku ndwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Amos Furaha, umuyobozi mu kigo “Live Again Rwanda” (Ongera ubeho Rwanda) na Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Ibuka.

Gahunda y’igikorwa nyirizina:

Izina ry’igikorwa: Ibiganiro by’Amahoro “Ubumuntu Exchange” – Duterane Inkunga mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 23
Aho kizabera: Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Icyumba cy’ “Ubumuntu”
Igihe & Itariki: Ku gicamunsi Saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri, kuwa kane tariki ya 30 Werurwe 2017

Tuzishimira kubana namwe muri ibi biganiro by’ingirakamaro biziye igihe.

Latest Articles

news-placeholder-image

6 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.