Iserukiramuco rizwi ku izina ry’Ubumuntu Arts Festival rigarukanye imikino y’abahanzi batandukanye ku isi. Uyu mwaka hazibandwa ku isano riri hagati y’ubuhanzi n’ikoranabuhanga, uko byombi byahurizwa hamwe mu kugaragaza ubumuntu. Kuri ino ncuro ya gatatu, abazitabira iserukiramuco bazihera ijisho uko abahanzi berekana uruhare rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima bwacu busanzwe.
Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, rizatangira ku taliki ya 14, risozwe ku ya 16 Nyakanga 2017. Rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.
Iri serukiramuco rizaba kandi ririmo ibiganiro bigamije kugaragaza ubumuntu biciye mu buhanzi, ikinamico, indirimbo n’imbyino. Abazitabira ibyo biganiro bazungurana ibitekerezo ku nzira yo kuba indashyikirwa mu kugaragaza ubumuntu mu baturanyi babo aho ari ho hose. Iri serukiramuco rizanashishikariza abatumirwa kuba ijwi rihamagarira abandi kugira neza mu isi ikataje mu by’ikoranabuhanga.
Uwatangije iri serukiramuco, Hope Azeda, yatangaje ko imikino y’uyu mwaka izakora ku mitima y’abazitabira kuko hazabamo ibihangano byerekana uko ikoranabuhanga n’ubuhanzi byahuriza abantu hamwe.
“Tugitangira iri serukiramuco, twifuzaga kugera kure. Twashakaga ko ikinamico rigezweho ritaha no mu Rwanda binyuze mu gutumira abahanzi bafite impano mu duce twose tw’isi. Biradushimsha kubona tugeze kuri uru rwego mu gihe gito. Ni nko kubona umwana wakuze vuba. Uyu mwaka tuzabona irindi serukiramuco ry’agatangaza rigamije kwimakaza ubumuntu. Umwihariko ni uko rizahuza ubuhanzi n’ikoranabuhanga. Mpaye ikaze buri wese kuzaza kwihera amaso imikino izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.” – Hope Azeda
“Kwakira Ubumuntu Art Festival ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni ingenzi kuko byunganira cyane intego yacu yo kongera kwubaka ubumuntu no kwimakaza amahoro”- Dieudonne Nagiriwubuntu, Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato gukunda ubuhanzi, umunsi wa mbere w’iserukiramuco wahariwe abana. Intego ni ugukangurira abakiri bato kwihuza n’abandi bahanzi bakomeye bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bufite akamaro.
Ibyerekeye Iserukiramuco
• Amatariki: 14 – 16 Nyakanga 2017
• Aho rizabera: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
• Isaha: Byaba byiza Itangazamukuru rigiye rihagera bitarenze saa cyenda z’igicamunsi ku minsi yose.
Ku bindi bisobanuro sura urubuga www.ubumuntuartsfestival.com.