Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugiye kwakira Ubumuntu Arts Festival ku nshuro yayo ya gatatu

Posted in News

Iserukiramuco rizwi ku izina ry’Ubumuntu Arts Festival rigarukanye imikino y’abahanzi batandukanye ku isi. Uyu mwaka hazibandwa ku isano riri hagati y’ubuhanzi n’ikoranabuhanga, uko byombi byahurizwa hamwe mu kugaragaza ubumuntu. Kuri ino ncuro ya gatatu, abazitabira iserukiramuco bazihera ijisho uko abahanzi berekana uruhare rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima bwacu busanzwe.

Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, rizatangira ku taliki ya 14, risozwe ku ya 16 Nyakanga 2017. Rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.

Iri serukiramuco rizaba kandi ririmo ibiganiro bigamije kugaragaza ubumuntu biciye mu buhanzi, ikinamico, indirimbo n’imbyino. Abazitabira ibyo biganiro bazungurana ibitekerezo ku nzira yo kuba indashyikirwa mu kugaragaza ubumuntu mu baturanyi babo aho ari ho hose. Iri serukiramuco rizanashishikariza abatumirwa kuba ijwi rihamagarira abandi kugira neza mu isi ikataje mu by’ikoranabuhanga.

Uwatangije iri serukiramuco, Hope Azeda, yatangaje ko imikino y’uyu mwaka izakora ku mitima y’abazitabira kuko hazabamo ibihangano byerekana uko ikoranabuhanga n’ubuhanzi byahuriza abantu hamwe.

“Tugitangira iri serukiramuco, twifuzaga kugera kure. Twashakaga ko ikinamico rigezweho ritaha no mu Rwanda binyuze mu gutumira abahanzi bafite impano mu duce twose tw’isi. Biradushimsha kubona tugeze kuri uru rwego mu gihe gito. Ni nko kubona umwana wakuze vuba. Uyu mwaka tuzabona irindi serukiramuco ry’agatangaza rigamije kwimakaza ubumuntu. Umwihariko ni uko rizahuza ubuhanzi n’ikoranabuhanga. Mpaye ikaze buri wese kuzaza kwihera amaso imikino izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.” – Hope Azeda

“Kwakira Ubumuntu Art Festival ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni ingenzi kuko byunganira cyane intego yacu yo kongera kwubaka ubumuntu no kwimakaza amahoro”- Dieudonne Nagiriwubuntu, Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato gukunda ubuhanzi, umunsi wa mbere w’iserukiramuco wahariwe abana. Intego ni ugukangurira abakiri bato kwihuza n’abandi bahanzi bakomeye bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bufite akamaro.

Ibyerekeye Iserukiramuco

• Amatariki: 14 – 16 Nyakanga 2017
• Aho rizabera: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
• Isaha: Byaba byiza Itangazamukuru rigiye rihagera bitarenze saa cyenda z’igicamunsi ku minsi yose.

Ku bindi bisobanuro sura urubuga www.ubumuntuartsfestival.com.

Latest Articles

news-placeholder-image

5 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

7 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

8 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

8 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

8 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

8 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

8 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

8 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.