Urubyiruko rurenga igihumbi nirwo rwitabiriye umukino wiswe “Our Past” ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uyu mukino umaze kwerekanwa inshuro zigera kuri 50, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Bwana Johnston Busingye. Uyu mukino wateguwe hagamijwe guhuriza urubyiruko rw’abanyarwanda hamwe mu gikorwa cyo kwbibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanurirwa ibijyanye n’amateka y’igihugu cyabo.
“Our Past” ni igikorwa ngaruka mwaka, cyatangijwe mu mwaka 2012. Binyuze mu mikino itandukanye, iki gikorwa kikaba kigamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka igihugu cyabo, bakabiba amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu abanyarwanda.
Uyu mwaka, igikorwa cya “Our Past” cyashyigikiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo, Aegis Trust, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Kikaba cyarateguwe na kompanyi itegura ibitaramo yitwa Sick City, igamije guteza imbere imbyino gakondo.
Mu mikino itandukanye yerekanywe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda, hagaragayemo ubutumwa bugamije amahoro, icyizere, amateka no kwiyubaka kw’Abanyarwanda babinyujije mu indirimbo n’ikinamico. Uyu mukino washimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu cyabo nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yaranze u Rwanda. Abitabiriye uyumukino bashimiye ko witabiriwe n’urubyiruko, urwinshi rukaba ari urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jonathan ni umwe mubitabiriye uyu mukino:
“Urebye mugihe cya Jenoside twari tutaravuka, uyu niwo mwanya tuba tubonye wo kwibuka ibyabaye, tukiga n’amateka y’ibyabaye muri Jenoside, kandi ibi bizadufasha kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside, no kugira u Rwanda igihugu kirangwamo amahoro.”
Abitabiriye iki gikorwa, banacanye urumuri rutazima mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze ababo mugihe cya Jenoside.
Ducana urumuri rutazima rw'icyizere, twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #OurPast #Kwibuka22
pic.twitter.com/A786ALkmYL— KGLGenocideMemorial (@Kigali_Memorial) April 10, 2016
Imivugo yavugiwe muri iki gikorwa, wasangaga yibanda mu gushishikariza urubyiruko kwimakaza ubumwe bw’abaturarwanda, inabibutsa ko bakwiye kwigira ku ibyaye mu Rwanda bakigisha n’abandi batazi amateka.
"ntidushobora guhindura amateka, ariko dushobora kuyigiramo. Twese turi Abanya-#Rwanda, twihesha #Agaciro"#OurPastpic.twitter.com/bNrfU4GpYy
— KGLGenocideMemorial (@Kigali_Memorial) April 10, 2016
“Twabonye ko kwirengagiza ibyabaye ari uguha umwanzi urwaho. Nta kosa riba rito.” Ibyo ni ibyavuzwe n’umusizi Carlene Ella, ashimangira ko inshingano z’urubyiruko rw’u Rwanda ari uguharanira ko Jenoside itakongera kuba ukundi, haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.
Binyujijwe mu ikinamico, abitabiriye iki gikorwa bibukijwe uko Jenoside yatangiye, ibyabaye mu 1994, n’ingaruka u Rwanda rugihura nazo nyuma y’imyaka 22, ubuzima bw’abacitse ku icumu, impfubyi, abapfakazi, n’abacitse ku icumu batarakira ibikomere batewe na Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rukaba rwarishimiye kwakira iki gikorwa cya “Our Past”, bushishikariza amatsinda yose y’urubyiruko ko yakwitabira gahunda yo kwibuka, bakomeza guha icyubahiro imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi.