Umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashima umurava, agaciro, no kudacika intege kw’Abanyarwanda mu kwiyubaka mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, basobanuriwe n’umukozi w’urwibutso, Pacifique Bonheur, ukuri, imva n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka no guhuriza hamwe.
“Ihumure nyuma y’ibi byago riri mu ngufu, umurava, agaciro, no kudacika intege by’abantu b’ikitegererezo cy’ubumuntu. Abanyarwanda ni nka ya nyoni batwika ikazivana mu ivu ryayo.” – Moussa Faki Mahamat
Moussa Faki Mahamat yatunguwe n’uruhare kiliziya gatolika yagize mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda mbere ya Jenoside, no kwica ibihumbi by’abahungiye mu nsengero. Papa Francis aherutse gusaba imbabazi z’uruhare kiliziya yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusura ibice bigize urwibutso, Moussa Faki Mahamat yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bashyira indabo aharuhukiye abarenga 250,000 by’abazize Jenoside. Hakurikiraho gucana Urumuri Rutazima, hatangizwa iminsi 100 yo kwibuka, mbere y’umuhango nyamukuru wo kwibuka.