Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni.
Uruzinduko rwa Perezida Sisi mu Rwanda ni rumwe mu ngendo 4 z’akazi ari gukorera muri Afurika mu bihugu birimo Tanzania, Chad ndetse na Gabon.
Ubwo yasuraga urwibutso, Perezida Sisi yashyize indabyo ku imva, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 250,000 bashyinguwe k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, basobanuriwe n’umukozi w’urwibutso, Honoré Gatera, ukuri, imvo n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka no guhuriza hamwe. Mu gihe yasuraga urwibutso, Perezida Sisi yashimangiye ko yifatanyije n’abanyarwanda mu kwiyubaka, dore ko hari bimwe mu bihe bibagaje yibuka igihe Jenoside yabaga.
Nyuma yo gusura urwibutso, Perezida Sisi yatanze ubutumwa bw’ihumure anakangurira abatuye isi kubaka ubumwe n’amahoro.
Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.
Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro, ubumwe, ubufatanye n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye isi. Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi, maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi.