Pres Kagame Kwibuka23 KGM

“Ntimuri mwenyine. U Rwanda ni umuryango wanyu.” – Ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23

Posted in News, Press Releases

Uno munsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije abarokotse Jenoside abizeza ko batari bonyine.

Yagize ati: “Abacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni igihugu. Igihugu cy’u Rwanda ni umuryango w’abo bacitse ku icumu, ni umuryango wa buri munyarwanda.”

Umuyobozi mukuru w’Igihugu yavuze ayo magambo y’ihumure mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Abashyitsi baturutse imihanda yose barenga 400 bari bitabiriye uwo muhango. Harimo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye, abanyacyubahiro, Abarokotse ndetse n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse.

Mu rwego rwo kunamira inzirakarengane za Jenoside zirenga miliyoni, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Umufasha we, Jeannette Kagame hamwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, bashyize indabo ku mva iherereye ku Rwibutso ku Gisozi. Nyuma, bakurikijeho gucana Urumuri Rutazima, ruzamara iminsi 100 y’icyunamo. Urumuri Rutazima rushushanya umuco w’ubutwari no kudaheranwa n’amateka mabi, waranze abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 23 ishize.

Ubwo yafataga ijambo muri uwo muhango, Bwana Moussa Faki Mahamat, yashimye uwo muco utangaje wo kudaheranwa n’amateka mabi waranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Nta kindi cyakwibagiza kariya kaga, kitari ukugwiza imbaraga, ubutwari, ubupfura no kwiyubaka. Iyo mico ni urugero rwiza rutangaje utasanga ahandi. Abanyarwanda ntaho bataniye na ya nyoni ya kera ivugwa mu migani y’Abarabu yitwa Phoenix. Irashya ariko nyuma y’igihe ikazuka ikava mu ivu ryayo.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugirango u Rwanda rwigobotore akaga rwahuye nako, hakenewe gukorana umwete buri gihe kugeza aho igihugu kizaba kibereye buri munyarwanda n’undi wese wakwifuza kugituramo.

Yagize ati: “Ibyabaye byarabaye. Ntacyo twabihinduraho. Ariko dushobora guhindura uko ibintu bimeze uyu munsi ndetse n’ibishobora kuzaba mu minsi iri imbere. Kandi tuzabigeraho.”

Perezida Kagame yanashimangiye ubutwari bwaranze abantu bamwe na bamwe nka Kapiteni Mbaye Diagne ukomoka muri Senegali n’abasirikare b’Abanyegana bari mu butumwa bw’amahoro mu gihe cya Jenoside banze kumvira itegeko ryabasabaga kwitahira ahubwo bakaguma mu Rwanda mu 1994, bityo bagira abo barokora mu bahigwaga.

Umuhango wasojwe hatambutswa ubutumwa butanga ihumure n’ibyiringiro bwari bukubiye mu bihangano by’urubyiruko rw’u Rwanda.

Ku inshuro ya 23 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rutumiye buri wese aho yaba ari hose ku isi kwandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi kiboneka kuri interineti. Ubwo ni bumwe mu buryo bwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside kwibuka ababo no kubereka ko batatereranwe. Igitabo cyacu cy’abashyitsi cyo kuri interineti kiri ku rubuga rwacu rwa interineti cyangwa ukande hano wandike ubutumwa bwawe.

Ibyerekeye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, Urwibutso rwubatswe na Aegis Trust mu 2004 akaba ari nayo irubungabunga mu izina rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside nk’ahantu ho kwibuka no kwigira amateka. Buri mwaka, abasaga 100,000 basura urwibutso.

Urwibutso rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya jenoside yakozwe mu bindi bihugu. Hari ibindi bice byo kwigiramo amateka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho kubasura urwibutso.

Amafoto
23rd Commemoration of the Genocide against the Tutsi - Kwibuka23 at Kigali Genocide Memorial

Latest Articles

news-placeholder-image

6 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.