Abayobozi n’abakozi ba banki ya I&M barenga 200, bunamiye abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu muhango wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gusana inzu y’umubyeyi witwa Virginie Mukarubega wacitse ku icumu mu karere ka Kamonyi. Nyuma yaho basuye ibice bigize urwibutso ndetse bashyira indabo aharuhukiye imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatusti. Muri uyu muhango havuzwe amagambo yagiye agaruka ku kamaro ko kwibuka.
Bamwe mu bakozi bazengurutse ibyumba by’amateka ya Jenoside banasobanurirwa ishyirwamubikorwa ryayo mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku isi.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso, hakurikiyeho umuhango w’ijoro ryo kwibuka, waranzwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’ikizere, gusoma amazina y’abahoze ari abakozi ba banki bazize Jenoside, banafata umunota wo kwibuka. Abari bateraniye aho bakurikiranye ubuhamya bwa Genevieve, uwacitse ku icumu wahoze akorera I&M Bank, wasobanuye inzira y’umusaraba yaciyemo mugihe cya Jenoside n’ukuntu yongeye kwiyubaka nyuma yayo.
Nyuma yo kwerekana filime igaragaza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Uburezi muri Aegis Trust, Dr Erasme Rwanamiza yasobanuye ko Aegis Trust ikomeje kugira uruhare mu kwigisha no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ibinyujije muri gahunda zayo z’uburezi bugamije amahoro.
Umuyobozi mukuru wa I&M Bank, Robin Charles, yavuze ko atewe umubabaro n’ibyabaye mu Rwanda. Avuga ko banki ayobora izakomeza gukora ibishoboka byose mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda. Yakomeje avuga ko basenga basaba ko ibyabaye bitazongera kugira ahandi biba ku isi. Asoza yizeza ko bazakomeza gutanga ubufasha ku bacitse ku icumu babaha amahirwe yo kwimenyereza akazi, basana amazu yabo, kandi banabashyigikira mu bishoboka.
Mu ijambo rye, Vital Ntagengwa wari uhagarariye Komisiyo yo Kurwanya Jenoside muri uyu muhango yashimiye abakozi ba I&M bank igikorwa bakoze cyo kuremera Virginie Mukarubega utuye mu akarere ka Kamonyi. Yongeyeho ko komisiyo ahagarariye ikomeje gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibimenyetso bya Jenoside kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.