Ijambo Perezida Paul Kagame yavuze atangiza umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ijambo Perezida Paul Kagame yavuze atangiza umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Posted in News

Kigali, 7 Mata 2017

Nagira ngo mpere ku ijambo twagejejweho n’abana baririmbaga n’abavugaga andi magambo.

Batangiye batubaza, bavuze mu rurimi rw’Icyongereza, barabaza ngo ariko: “Ubundi aha twahageze dute?” Ngirango mwabyumvise. Twahageze dute? Twarinze tugera aha dute?

Ntabwo ari ikibazo umuntu yasubiza ubungubu cyangwa mu mwanya muto, ariko tugomba kugisubiza. Uburyo bwo kugisubiza uko bikwiye ni ukugisubiza buri munsi mu byo dukora, twongera kubaka igihugu kugira ngo kibe igihugu cyacu twese, cya buri Munyarwanda, ndetse kikaba n’icy’abanyamahanga bakigenda cyangwa bashaka no kugituramo. Buri munsi dukwiriye kuba dusubiza icyo kibazo.

Nsubiye kubijyanye n’uyu munsi, Kwibuka ni ngombwa kandi nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko ko batari bonyine. Batakaje imiryango, ariko hari umuryango umwe batatakaje: ni Igihugu cyabo. U Rwanda ni umuryango w’abacitse ku icumu, ni umuryango wa buri Munyarwanda.

Ibyo nabyo, kwibutsa ko batari bonyine, ni kimwe mu gusubiza cya kibazo: twageze aha dute?

Iyo dusubije amaso inyuma, tukareba mu mateka, n’ibi byose bijya kuba cyangwa igihe byabaga na nyuma yaho, hari abagize uruhare mu guteranya abantu, bakangana. Hari ibihugu, imiryango mpuzamahanga, n’abantu ku giti cyabo…

Ariko hari n’abandi bakoze ibyo bari bashoboye, cyangwa bagombaga gukora bakiza abantu.

Ku isonga, kugeza n’ubu, harimo Abanyafurika bamwe, n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Mu minsi ishize ya vuba aha, muri Afurika yunze Ubumwe, ihagarariwe n’umushyitsi dufite uyu munsi, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya Afurika, nibyo yaramaze kuvuga, Abanyafurika barahagaze, bavuga ko Abanyarwanda badakwiriye gukomeza gutotezwa.

Muribuka, higeze kuba ikibazo cyari gishingiye ku cyo bita ubucamanza mpuzamahanga. Habayeho impaka n’ibiganiro birebire, aho ibihugu bimwe bishaka guhindura amateka ngo ibyabaye mu Rwanda n’uruhare rwabo babyivaneho ahubwo babishyire ku Banyarwanda bose, ndetse n’abarokotse jenoside. Icyo gihe Afurika yarahagaze iranga, hafi ibihugu byose, ijya ku ruhande rw’u Rwanda, iravuga iti ntabwo ari byo.

Nangira ngo nshimire Abanyafurika mbinyujije ku uhagarariye Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe uri hano.

Ugiye kureba no mu gihe abantu bicwaga Loni, ubundi yagombaga kugira icyo ibikoraho, yari ifite ibibazo byayo. Ariko burya biragoye kumenya Loni icyo ari cyo, kuko Loni ntabwo ari igihugu. Ni umuryango ibihugu bihuriyemo. Ahubwo ibihugu bifite imbaraga bikoresha Loni uko bishaka. Ibintu byaba byabaye bibi Loni akaba ariyo ifatwa n’icyaha; byaba byabaye byiza, ibihugu biyirimo, biyikoresha akaba ari byo bifata ishimwe.

Rero nitwumva na Loni tujye tumenya icyo ari cyo. Nta gihugu kitwa Loni. Ni ikintu cy’imvange, abavangiyemo bakayikoresha uko barushana imbaraga. Ni ibyo byagaragaye mu Rwanda. Ariko mu byo batashoboye gukora, Abanyafurika bamwe barabikoze ku giti cyabo. Ni yo mpamvu twibuka umusirikare w’Umunyasenegale, kapitene, wanze kumvira amategeko rusange, agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we, wo kumva ko ibyakorwaga atari byo. Ni nayo mpamvu abasirikare ba Ghana banze kumva amabwiriza babahaga, kuko babonaga ko ibyakorwaga bitari byo, ko byari bibi.

Murumva rero kwifatanya n’Abanyarwanda byaranze Abasenegale n’Abanyaghana ari kimwe nka byabindi navugaga mbere by’uko Abanyafurika bahagaze ku Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe.

Hari n’abandi bari hano, bava mu bihugu bitandukanye barokoye abantu. Twavuga nk’Umunyamerika warwanye ku bantu, akagaburira abari bihishe, akabarwanaho, agahuruza, akagira ate. Nawe twamuhaye ishimwe rijyanjye n’ibikorwa bye by’ubutwari. Hari abandi mu bihugu bitandukanye by’Uburayi cyangwa aho nari mvuze, muri Amerika n’ahandi, abantu ku giti cyabo barwanije ibyakorerwaga hano.

Ni ukuvuga rero ngo iki kibazo duhora duhangana nacyo, ni ikibazo kigoranye, cy’inzitane. Ariko, n’ubwo tutabuza ibikomeye gukomera, cyangwa ibigoranye kugorana, hari uburyo bwo gukemura ibintu bimwe dushoboye. Dufite ubushobozi bwo kubikora. Tuzajya dukemura ibyo dushoboye, ibyo dushoboye nk’u Rwanda, Ibyo tudashoboye tuzabireka, tubishyire i ruhande.

Nk’ubu iyo wumvise ibiganiro bibaho ku isi, abantu ntibakivuga ku ubuzima bw’abantu bwatakaye, ahubwo bari mu magambo no gushakisha inyito y’ibyabaye. Bakajya aho bakavuga bati tubyite dute? Ni Jenoside y’Abatusi? Ni Jenoside yo mu 1994?. Nuko bakajya aho bagashakisha amagambo asobanura ibykozwe hano.

Ntabwo bikiri ubuzima bw’abantu. Ni amagambo gusa; ni amazina. Tubyite dute? Murabizi, ikiremwamuntu – ntekereza ko turi abantu beza, ariko nanone turi n’abantu babi. Iyo haje akantu gato tugaragaza intege nke zacu.

Hari abibwira ko bazanye akarusho, bati ntiwayita Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni Jenoside yo muri1994, cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda. Abo rero, baragerageza kuzana urujijo, nkaho urujijo ari narwo ari ikinti k’ingenzi. Undi akaza yibwira ko yarushije abandi, ati reka tubyite Jenoside y’Abatutsi n’Abahutu batari intagondwa.

Ngewe mfite ikibazo cyatuma ntinjira muri ibi biganiro, kuko ntacyo bimaze. Ni ugukora ubusa. Abo bagomba kwemeza inyito ni nabo bagize uruhare muri ayo mahano. Wagira ngo kwirirwa bakina n’amagambo hari inyungu bifite.

Twabuze abantu. Twapfushije abarenga miliyoni, kandi ntabwo bishwe n’ibiza. Ntibazize urupfu rusanzwe. Bishwe n’abantu. Ubwicanyi bwatewe na politiki yo muri iki gihugu ndetse na politiki mpuzamahanga.

None se ni gute abantu bakomeza gukina n’amagambo? Maze bakazana inzobere. Izo nzobere ni izikora iki? Zizatugarurira se abantu twatakaje? Twebwe nk’Abanyarwanda, ibi si ibiganiro dukwiye kujyamo cyangwa ngo duteshwe igihe n’amanjwe atadufitiye akamaro.

Jenoside ifite igisobanuro kandi si na nge wayihaye icyo gisobanuro. Iyo umuntu avuga Jenoside yakorewe Abayahudi, ifite igisobanuro cyayo. Si ngewe ushyiraho ibisobanuro. Niba ufite ikibazo cyo kubonera izina ubwicanyi bwabereye hano, ibyo ni ikimenyetso cy’uko ufite ikindi kibazo. Icyo kibazo ni cyo ukwiye kubanza kwitaho.

Abantu baratotejwe hano mu Rwanda mu gihe kirekire. Ntabwo byabaye mu mwaka wa 1994 gusa. Byabaye igihe kirekire cyane. Nizere ko namwe mutibagirwa vuba mutyo, nk’abo bashaka ibisobanuro. Kuki mutinya kuvuga ibintu uko bimeze? Ese kuba Abatutsi baratotejwe igihe kirekire mu Rwanda nabyo ni amayobera? Ni bishya? Ni ikintu kitari kizwi se? Waba ufite ikibazo niba ari uko ubibona.

Twe nk’Abanyarwanda, tugomba kubaho, tukibagirwa ibyo bidafite agaciro. Kandi uburyo bwo kubaho uko tubyifuza ni ukugera aho tuvuga tuti: Hari abantu muri iki gihugu, bamwe bita gito cyangwa kinini, batotejwe igihe kirekire. Batotezwaga kubera icyo bari cyo, kubera abo bari bo. Ni ibyo byabaye. Ngaho ababishaka bazabyite ikindi bashaka.

Icya kabiri ni ukuvuga tuti: ibyo byarabaye, ntitwashoboye kubikumira. Byarabaye, ntitwabisubiza inyuma. Ariko uyu munsi twagira icyo dukora. Icyo dushobora gukora ubu ni ukwiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi. Nta bantu bazongera gutotezwa.

Mu myaka iri imbere, ahari nyuma yacu twe dushishikajwe no kubaka umusingi no kubaka igihugu cyacu, wenda nko mu myaka mirongo itanu iri imbere, cyangwa ikindi gihe ntazi, habayeho abantu b’abasazi, ubwo bwo sinamenya ibizaba. Ngewe ndavuga ubu, no mu myaka mike iri imbere, ntabwo uko gutoteza abantu byakongera kubaho. Ntibyabaho. Ibi rwose turabishoboye.

Mwibagirwe abo bavuga ubusa ku Rwanda, baneguza izuru ibyo dukora n’ibyo bisobanuro bagenda bashaka kuduha. Mubibagirwe. Ibyo ni ugukora ubusa. Nk’Abanyarwanda tuzakomeza kubaho, kandi tububemo uko bitubereye. Ibyo abandi babitekerezaho birabareba.

Kandi rwose twiyemeje gukorana no gufatanya n’abantu bose. Dukeneye inshuti, dukorana n’inshuti kandi dushaka inshuti.

Ariko nyamara ibyo ntibikuraho ko tugomba kubaho ubuzima bwacu. Ntabwo bugomba kugengwa n’undi muntu uwo ari we wese, uko byagenda.

Ndashimira abo bose bakomeje kudufata mu mugongo no kubana natwe mu byo twanyuzemo byose. Ni amateka atoroshye.

Abo bandi nibumva bashatse guhinduka bakaza kwifatanya natwe tugakorana, nabo rwose tubahaye ikaze. Abo barimo abafata icyemezo cyiza, naho baba barakerewe bingana iki, bagera aho bakagaruka mu nzira nziza, bakemera amakosa bakoze, bakayasabira imbabazi Abanyarwanda. Tubashimira iyo ntambwe maze tugakomezanya urugendo.

Abo bandi batabyifuza, bakumva bahindura amateka n’inzira twiyemeje, nabo ntacyo badutwaye. Ariko bagomba kumenya ko bafite umwanzi ukomeye, kuko ntituzaborohera. Ntabwo bazadutesha umurongo, ntabwo bazahindura ibyo twemera, ntibazahindura politiki twiyemeje cyangwa ubuzima bwacu kandi binafite icyo bitumariye. Ntacyo babikoraho. Aho bazazira bazasanga tubiteguye.

Yego rwose bitwara igihe. Hari ubwo bitwara igihe ngo abantu bamenye ko bafite ikibazo. Nk’Abanyarwanda twarabyihanganiye, turakomeza.

No mu minsi ishize, n’imibanire yacu na Kiliziya Gaturika, si ibanga. Twagiranye ibiganiro kenshi cyane, bamwe bavuga ngo si Kiliziya, ngo ni abantu ku giti cyabo. Ariko ubu ikibazo twakiboneye umuti. Ndabishima kandi ndanashimira abo bayobozi bakuru babigizemo uruhare bagatuma twese tugaruka mu nziza nziza. Ni byiza rwose.

Hari abandi bashishikajwe cyangwa badashaka kwiyumvisha uruhare rwabo ariko ahubwo ugasanga bagenda bashaka kutuzanira ibindi bibazo. Ibi bamaze imyaka 23 babigerageza. Ariko ntibazatubuza gutera imbere. Ntibazabigeraho. Uko baba bakeka ko bakomeye kose ni akazi kabo.

Dufite inzirakarengane hano ariko usanga bagirwa abanyamakosa y’ibyabakorewe. Hari abatarasabye imbabazi ariko bataranemera n’ibyo bakoze.

Nta mafaranga yabo dukeneye. Ntabwo tubasaba amafaranga. Si yo dushaka. Nta mafaranga yanganya agaciro n’abacu miliyoni twabuze muri Jenoside. Icyo dukeneye ni ukuri, ukuri kuzatuma abantu babohoka bagakomeza ubuzima bwabo.

Tuzakomeza tubyihanganira. Ariko hari nyirantarengwa, hari ibyo tutazihanganira. Ntabwo washaka gufata ubuzima bwacu uko ubishaka. Ntibishoboka.

Nibwira ko iki ari kimwe mu byo twakuye muri ibi byago twagize. Aya mahano yatwaye ubuzima bw’abacu twayakuyemo uko tugomba kubaho. Dufite ibyo twayigiyemo, byakomeje ibyo twemera, ariko kandi ibyabaye byarabaye, ntabwo twabihindura. Cyakora hari icyo twakora uyu munsi tukanategura ejo hazaza. Kandi tuzabikora.

Abantu batotejwe ntabwo bazongera gutotezwa, ndetse n’abandi bose ntawe uzahohoterwa. Abataratotejwe mbere, nabo ntawe uzabatoteza. Nta muntu uzongera gutotezwa. Icyo bivuze ni uko twese nk’Abanyarwanda tugomba kubaho ubuzima bwacu, nk’abandi uko babaho ku isi. Tuzakomeza inzira twatangiye yo kubaka igihugu n’ubuzima bwacu.

Turagushimira Moussa, kuba wahagarariye umugabane wacu wa Afurika tunahuje byinshi, dukorana byinshi kandi tuzakomeza gukorana mu guteza imbere ubuzima mu gihugu cyacu. Ariko kandi niba hari n’icyo twakora ngo dutange umusanzu mu kuzamura ubuzima bw’abavandimwe bacu b’Abanyafurika, turabyiteguye.

Latest Articles

news-placeholder-image

6 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.