Abakozi ba Cogebanque barenga 200 bunamiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, muri iki gihe abanyarwanda bose bibuka ku inshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gushyira indabo aharuhukiye imibiri irenga 250,000 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Cogebanque basobanuriwe ibice bitandukanye bigize urwibutso n’akamaro ko kwibuka, banahabwa ubusobanuro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’izindi zagiye ziba ahandi kw’isi.
Nyuma yo gusura ibice bigize urwibutso, hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka inshuti n’abavandimwe bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rutazima, gukurikira filime igaragaza amateka ya Jenoside no gufata umunota wo kwibuka. Muri iri joro ryo kwibuka, abakozi b’iyi banki bakurikiranye ubuhamya bwa Aime Claude Ndayishimye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari umwe mu bakozi b’iyi banki.
Senateri Tito Rutaremara wari wifatanyije n’abakozi ba Cogebanque muri uyu muhango wo kwibuka, yasobanuye ibimenyetso biranga ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko wayirwanya. Yanongeyeho ko abanyarwanda bafite inshingano zo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:
“Mugihe hagize uwandika igitabo gipfobya Jenoside, natwe tujye twandika ibitabo bibiri bivuga ukuri. Nibakora filime, tuzakora filime nyinshi, tumenyekanishe ukuri kw’amarorerwa yabaye mu Rwanda.”
Ageza ijambo ku imbaga yari iteraniye aho, Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust muri Afurika, Freddy Mutanguha, yashimiye abakozi ba Cogebanque basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe ndetse ninkunga yabo mu gushyigikira abacitse ku icumu ndese n’imirimo ijyanye n’uburezi no kwibuka bikorerwa ku rwibutso. Yavuze ko abantu badakwiye guheranwa n’agahinda, bakiremamo ikizere bagaharanira kwiyubaka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ernest Rwagasana, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri Cogebanque, yashimiye Aegis Trust, Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Senateri Tito Rutaremera n’abakozi ba Cogebanque bitabiriye umuhango wo kwibuka, yihanganisha n’Abanyarwanda muri rusange babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.