Abakozi ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gusubiza icyubahiro inshuti n’abahoze ari abakozi b’iyo banki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, bakigera ku rwibutso babanje gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abarenga 250,000 banafata umunota wo kwibuka.
Abarenga 150 nibo bitabiriye uyu muhango wo kwibuka izo nzirakarengane. Bazengurukijwe ibice bisurwa bigize urwibutso, banashyira indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe. Nyuma yo gusura bagejejejweho ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda n’Umunyamateka Senateri Antoine Mugesera.
Umwe mu bakozi bitabiriye uru rugendo, Sosthene Munyengango, yahamagariye urubyiruko kwirinda ababashyiramo ibitekerezo bibi bishobora kubashora mu makimbirane.
“Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko nirwo rwishoye muri Jenoside ku bwinshi. Ahanini bitewe no kugendera mu kigare. Buri wese yashakaga gukora nk’ibyo mugenzi we ari gukora. Ugomba kumenya abo mugendana n’uko ubana nabo. Ntago ukwiye guhindura imico yawe kugirango use nk’abandi, ahubwo ugaharanira gukora ibyiza.”
Joselyne Kayitesi, umukozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda yibukije ababyeyi inshingano zabo zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
“Inama nagira ababyeyi nkanjye nuko dukwiye gusobanurira abana bacu amateka kugirango tubarinde ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntidushaka ko Jenoside yakongera kuba ukundi. Dukwiye kwibuka ko Jenoside yose itangirira mu icengezamatwara ry’urwango kandi ko tutagize uruhare mu kuyirwanya, yakongera ikaba,” Joselyne agaragaza uruhare rw’ababyeyi.
Umuhango wo kwibuka wasojwe no gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside n’isomo abantu bakwiye gukuramo. Umuyobozi wa Banki w’Agateganyo, Judith Muhongerwa, yasoje iki gikorwa yibutsa buri mukozi ko ari inshingano ze kurwanya Jenoside.
“Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku inshuro ya 22, inshingano yacu ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuzakomeza gushyigikira gahunda zose zijyanye no gukumira ko yakongera kubaho ukundi.”