Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Posted in News

Abakozi ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gusubiza icyubahiro inshuti n’abahoze ari abakozi b’iyo banki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, bakigera ku rwibutso babanje gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abarenga 250,000 banafata umunota wo kwibuka.

Abarenga 150 nibo bitabiriye uyu muhango wo kwibuka izo nzirakarengane. Bazengurukijwe ibice bisurwa bigize urwibutso, banashyira indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe. Nyuma yo gusura bagejejejweho ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda n’Umunyamateka Senateri Antoine Mugesera.

Umwe mu bakozi bitabiriye uru rugendo, Sosthene Munyengango, yahamagariye urubyiruko kwirinda ababashyiramo ibitekerezo bibi bishobora kubashora mu makimbirane.

“Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko nirwo rwishoye muri Jenoside ku bwinshi. Ahanini bitewe no kugendera mu kigare. Buri wese yashakaga gukora nk’ibyo mugenzi we ari gukora. Ugomba kumenya abo mugendana n’uko ubana nabo. Ntago ukwiye guhindura imico yawe kugirango use nk’abandi, ahubwo ugaharanira gukora ibyiza.”

Joselyne Kayitesi, umukozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda yibukije ababyeyi inshingano zabo zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Inama nagira ababyeyi nkanjye nuko dukwiye gusobanurira abana bacu amateka kugirango tubarinde ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntidushaka ko Jenoside yakongera kuba ukundi. Dukwiye kwibuka ko Jenoside yose itangirira mu icengezamatwara ry’urwango kandi ko tutagize uruhare mu kuyirwanya, yakongera ikaba,” Joselyne agaragaza uruhare rw’ababyeyi.

Umuhango wo kwibuka wasojwe no gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside n’isomo abantu bakwiye gukuramo. Umuyobozi wa Banki w’Agateganyo, Judith Muhongerwa, yasoje iki gikorwa yibutsa buri mukozi ko ari inshingano ze kurwanya Jenoside.

“Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku inshuro ya 22, inshingano yacu ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuzakomeza gushyigikira gahunda zose zijyanye no gukumira ko yakongera kubaho ukundi.”

Mu mafoto

Banque Populaire du Rwanda Commemoration Event at Kigali Genocide Memorial

Latest Articles

news-placeholder-image

6 months ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

8 months ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

Dallaire returns to Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Madagascar President honours victims of the Genocide against the Tutsi

news-placeholder-image

9 months ago

President Denis Sassou Nguesso of the Republic of the Congo visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Kevin Hart visits the Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Hon. J. Uduch Sengebau Senior, Vice President and Minister of Justice of the Republic of Palau visits Kigali Genocide Memorial 

news-placeholder-image

9 months ago

Robinah Nabbanja, Prime Minister of Uganda pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi 

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial
Jo Ingabire’s BAFTA-nominated short BAZIGAGA is a fictional drama about a pastor and his daughter seeking refuge with a traditional healer during the Genocide against the Tutsi.