Umunsi wahariwe urubyiruko rwa Aegis Trust wabereye k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Posted in News

Kuwa 5 tariki 20 Gicurasi 2016, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rwakiriye umunsi wahariwe urubyiruko muri Aegis Trust. Uyu muhango wahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi rukorana na Aegis Trust mu mpande zose z’u Rwanda na bamwe mu rubyiruko rwatsinze amarushanwa yateguwe na Aegis Trust ku rwego rw’igihugu mu mivugo no gushushanya. Mu bandi bitabiriye harimo ubuyobozi bwa Aegis Trust mu Rwanda n’uhagarariye Radio La Benevolencija mu Rwanda, Sulakshana Gupta. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabunga, Nsengimana Jean- Philbert ndetse.

Icyari kigamijwe muri uyu muhango kwari ukwerekana no kwishimira ibyo urubyiruko ruhagarariye urundi rwa Aegis Trust rwagezeho mu myaka itatu ishize rumaze rwimakaza amahoro aho batuye. Hishimiwe kandi urubyiruko rwatsinze neza kurusha abandi mu marushanwa yateguwe na Aegis hagamijwe gutanga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu bihangano nk’imivugo ndetse no gushushanya.

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa porogaramu muri Aegis Trust, Madame Kayirangwa Anita yashimiye urubyiruko ibikorwa bakora by’indashyikirwa mu kubaka amahoro.

“Urubyiruko rw’iki gihugu rwagize uruhare mu bikorwa by’ihohotera muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aegis ifatanyije nabandi bafatanyabikorwa batandukanye nka RLB, IRDP, USC Shoah Foundation, the Swedish International Development and Cooperation Agency ndetse na DfID, yafashe intego yo gutegura urubyiruko rw’abana bato bazashora ubumenyi, impano ndetse n’ingufu byabo mu gukora ibyiza, ndetse no mu kubaka U Rwanda rutekanye.”

Umuhango watangijwe no kumurika ibikorwa by’imirimo y’ubucuruzi byakozwe na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bahuguwe bakanafashwa na Aegis Trust, ifashijwe na Swedish International Development Agency (Sida) na Radio La Benevolencija (RLB). Muri iryo murika harimo ibikorwa bitandukanye nko gukora amasabune, gushushanya hakoreshejwe amarangi, ibiganiro mpaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse nibindi.

Nyuma y’imurika, urubyiruko rwitabiriye rwumvise ubutumwa buri mu ibihangano byavugaga ku kubaka amahoro nyuma ya Jenoside byakinywe n’urubyiruko bagenzi babo. Ibyo byakurikiwe no gutanga ibihembo ku batsinze amarushanwa. Ibyiciro byahembwe harimo imivugo itatu ya mbere, hamwe n’ibishushanyo bitatu bya mbere byiza. Mu mivugo, uwabaye uwa mbere ni Evelyne Musengimana wo mu ntara y’amajyaruguru, uwa kabiri yabaye Joseph Junior Hakizimana wo mu ntara y’iburengerazuba, naho uwa 3 aba Emmanuel Mfitunkunda wo mu ntara y’amajyepfo. Mu gushushanya, uwa mbere yabaye Noble Nziza Mugabo wo mumugi wa Kigali, uwa kabiri aba Cyprien Byukusenge wo mu ntara y’iburasirazuba naho uwa 3 aba Christian Cedrick Impano nawe wo mu mugi wa Kigali.

Ibirori byasojwe n’ijambo rya Minisitiri w’urubyiruko n’ikorananabuhanga, Jean Philbert Nsengimana. Mu ijambo rye yagize ati:

“Ndashimira Aegis Trust n’abafatanyabikorwa bayo kubw’ibyo bakora bigamije guteza imbere urubyiruko no kuruhinduramo abubatsi b’amahoro. Urukundo, ubumenyi, ndetse n’inzozi byabo ni intwaro ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”

Aegis Youth Day at Kigali Genocide Memorial

Latest Articles

G6CfxjlXUAA1NBm

4 weeks ago

Memorial Guides Gain Expertise in Documentation, Museography, and Conservation.

54938414268_b757095cff_o

4 weeks ago

Global forensic experts gather in Rwanda to assist families of genocide victims

850_2007

1 month ago

Belgium’s Deputy Prime Minister visits the Kigali Genocide Memorial to honour victims and reflect on shared responsibility.

850_2047

1 month ago

French Minister of State, paid tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi.

IMG_4646 2

1 month ago

Madagascar’s Foreign Minister pays respects at Kigali Genocide Memorial

850_1850

1 month ago

World Bank Regional Vice President pays tribute at Kigali Genocide Memorial.

G6MMeYAWgAAuPq6

1 month ago

Cambodia’s Deputy Prime Minister honours victims of the Genocide Against the Tutsi at the Kigali Genocide Memorial.

His Excellency Abdisalam Abdi Ali, Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of the Federal Republic of Somalia

2 months ago

Somalia’s Foreign Minister: “Now is the time to inspire hope”

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.