Screen Shot 2017-04-06 at 4.55.09 PM

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23

Posted in News, Press Releases

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku inshuro ya makumyabiri na gatatu. Uyu muhango uzitabirwa n’Abashyitsi barenga 400 barimo abanyacyubahiro batandukanye baturutse imihanda yose, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, imiryango y’abarokotse jenoside ndetse n’abahagarariye imiryango irengera abarokotse.

Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rw’igihugu, uzabimburirwa no gucana Urumuri Rutazima, urumuri rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo Kwibuka kizatangizwa n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

“Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni ahantu hafasha abantu kwibuka ndetse no kwiga. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, duhaye ikaze abifuza guha icyubahiro ababo bashyinguwe hano. Muri ibi bihe byo kwibuka, Urwibutso ruzatanga inyigisho ku mateka ya Jenoside, uko yakwirindwa ndetse naho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya 1994. Turatumira Abanyarwanda bose n’abanyamahanga gusura urwibutso mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23,” Honore Gatera, Umuyobozi mukuru w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Avuga ku bikorwa biteganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, arahamagarira abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside:

“Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bushoboka. Imiyoborere myiza, kwiteza imbere mu buryo burambye no gukomeza kwibuka abacu, nizo ntwaro twahisemo.”

Uburezi ni imwe mu ntwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka, dusaba abasura urwibutso gusiga ubutumwa mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abarokotse. Ushobora gusiga ubutumwa bwawe hano.

—–

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhukiyemo imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, Urwibutso rwubatswe na Aegis Trust mu 2004 akaba ari nayo irubungabunga mu izina rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside nk’ahantu ho kwibuka no kwigira amateka. Buri mwaka, abasaga 100,000 basura urwibutso.

Urwibutso rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya jenoside yakozwe mu bindi bihugu. Hari ibindi bice byo kwigiramo amateka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho kubasura urwibutso.

K’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali uhasanga n’ububiko ku mateka ya Jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga (Genocide Archive of Rwanda). Ubu nibwo bubiko bunini kw’isi bufite amateka mu nyandiko, ubuhamya, amafoto n’ibindi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kikaba ari igikorwa gihuriwemo n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Aegis Trust ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Latest Articles

G6CfxjlXUAA1NBm

4 weeks ago

Memorial Guides Gain Expertise in Documentation, Museography, and Conservation.

54938414268_b757095cff_o

4 weeks ago

Global forensic experts gather in Rwanda to assist families of genocide victims

850_2007

1 month ago

Belgium’s Deputy Prime Minister visits the Kigali Genocide Memorial to honour victims and reflect on shared responsibility.

850_2047

1 month ago

French Minister of State, paid tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi.

IMG_4646 2

1 month ago

Madagascar’s Foreign Minister pays respects at Kigali Genocide Memorial

850_1850

1 month ago

World Bank Regional Vice President pays tribute at Kigali Genocide Memorial.

G6MMeYAWgAAuPq6

1 month ago

Cambodia’s Deputy Prime Minister honours victims of the Genocide Against the Tutsi at the Kigali Genocide Memorial.

His Excellency Abdisalam Abdi Ali, Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of the Federal Republic of Somalia

2 months ago

Somalia’s Foreign Minister: “Now is the time to inspire hope”

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.