Kwibuka23 Visit Louise Mushikiwabo

Umuyobozi w’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ashimira intambwe u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka

Posted in News

Umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashima umurava, agaciro, no kudacika intege kw’Abanyarwanda mu kwiyubaka mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, basobanuriwe n’umukozi w’urwibutso, Pacifique Bonheur, ukuri, imva n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka no guhuriza hamwe.

“Ihumure nyuma y’ibi byago riri mu ngufu, umurava, agaciro, no kudacika intege by’abantu b’ikitegererezo cy’ubumuntu. Abanyarwanda ni nka ya nyoni batwika ikazivana mu ivu ryayo.” – Moussa Faki Mahamat

Moussa Faki Mahamat yatunguwe n’uruhare kiliziya gatolika yagize mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda mbere ya Jenoside, no kwica ibihumbi by’abahungiye mu nsengero. Papa Francis aherutse gusaba imbabazi z’uruhare kiliziya yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusura ibice bigize urwibutso, Moussa Faki Mahamat yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bashyira indabo aharuhukiye abarenga 250,000 by’abazize Jenoside. Hakurikiraho gucana Urumuri Rutazima, hatangizwa iminsi 100 yo kwibuka, mbere y’umuhango nyamukuru wo kwibuka.

Amafoto

Chairperson of the African Union Commission, Moussa Faki Mahamat, visit to Kigali Genocide Memorial

Latest Articles

Gz2bvlwWwAEcYx8

2 months ago

Oscar winner Michelle Yeoh pays tribute at Kigali Genocide Memorial

54751853181_dde941815e_o

2 months ago

Mozambique’s President Daniel Chapo honours victims at Kigali Genocide Memorial

WhatsApp Image 2025-08-15 at 13.01.24

2 months ago

African UN Peacekeepers Return to Rwanda 31 years on

54588845854_3c97645f23_o

4 months ago

Rwanda Peace Partnership marks Kwibuka31 with call to uphold memory and build lasting Peace

54535580743_3cb7bfb245_o

5 months ago

“This has definitely changed my life”: NBA star reflects on Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Marking International Holocaust Remembrance Day 2025 at the Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

2 years ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

2 years ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial