Perezida Sisi wa Misiri yakanguriye abatuye isi kubaka Ubumwe n’amahoro ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Posted in News

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni.

Uruzinduko rwa Perezida Sisi mu Rwanda ni rumwe mu ngendo 4 z’akazi ari gukorera muri Afurika mu bihugu birimo Tanzania, Chad ndetse na Gabon.

Ubwo yasuraga urwibutso, Perezida Sisi yashyize indabyo ku imva, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 250,000 bashyinguwe k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, basobanuriwe n’umukozi w’urwibutso, Honoré Gatera, ukuri, imvo n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka no guhuriza hamwe. Mu gihe yasuraga urwibutso, Perezida Sisi yashimangiye ko yifatanyije n’abanyarwanda mu kwiyubaka, dore ko hari bimwe mu bihe bibagaje yibuka igihe Jenoside yabaga.

Nyuma yo gusura urwibutso, Perezida Sisi yatanze ubutumwa bw’ihumure anakangurira abatuye isi kubaka ubumwe n’amahoro.

Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.
Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro, ubumwe, ubufatanye n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye isi. Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi, maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi.

Amafoto

President of Egypt Abdel Fattah El Sisi visit to the Kigali Genocide Memoria

Videwo

Latest Articles

Gz2bvlwWwAEcYx8

2 months ago

Oscar winner Michelle Yeoh pays tribute at Kigali Genocide Memorial

54751853181_dde941815e_o

2 months ago

Mozambique’s President Daniel Chapo honours victims at Kigali Genocide Memorial

WhatsApp Image 2025-08-15 at 13.01.24

2 months ago

African UN Peacekeepers Return to Rwanda 31 years on

54588845854_3c97645f23_o

4 months ago

Rwanda Peace Partnership marks Kwibuka31 with call to uphold memory and build lasting Peace

54535580743_3cb7bfb245_o

5 months ago

“This has definitely changed my life”: NBA star reflects on Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

9 months ago

Marking International Holocaust Remembrance Day 2025 at the Kigali Genocide Memorial

news-placeholder-image

2 years ago

Yahaya Nsengiyumva – a hero who risked his life to save others during Genocide against the Tutsi

53133187123_61bddb265c_o

2 years ago

Israel’s Ambassador-designate pays tribute to victims of the Genocide against the Tutsi

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.
A three-day Youth Champions workshop on Peace and Values Education was held by Aegis at the Kigali Genocide Memorial