Screen Shot 2016-04-09 at 9.30.21 AM

Perezida Kagame na Perezida Magufuli, basuye ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Posted in News

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’igihugu cya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Dr John Pombe Joseph Magufuli, ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uyu munsi basuye ibice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bigaragaza ukuri ku amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo.

Nyuma yo gushyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gutemberezwa ibice bigize urwibutso, bakurikijeho umuhango wo gucana urumuri rutazima, rutangiza icyunamo cy’iminsi ijana mu Rwanda.

Perezida Magufuli na Perezida Kagame, baherekejwe n’imiryango yabo babanje gusura igice cy’urwibutso kigaragaza amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakaba bari bayobowe n’umuyobozi w’urwibutso, Honore Gatera, wabasobanuriye uburyo amacakubiri yacengejwe muri sosiyete nyarwanda n’abakoloni.

Honore yakomeje asobanurira abashyitsi ko ubutegesti bwakurikiye ubukoloni bwakomeje kwimakaza urwango rushingiye ku moko, hagamijwe gutoteza Abatusti, ubutegetsi bwariho bukaba bwaratoje imitwe yitwaje intwaro yari igamije gukomeza ibikorwa byiyica rubozo byakorerwaga Abatusti hirya no hino mu gihugu.

Abashyitsi bakuru barangajwe imbere n’abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje basura ikindi gice cyahariwe urwibutso rw’abana bishwe muri genocide yakorewe Abatusti. Iki gice cyagenewe urwibusto rw’abana gikubiyemo ubuhamya n’amashusho bukora ku mitima ya benshi. Honore yasobanuriye abashyitsi ko ubwicanyi bw’iyica rubozo bwakorewe abana, bwakozwe hatitawe ku ikigero cy’imyaka yabo.

Asoza uruzinduko yagiriraga ku rwibutso, Perezida Magufuli n’umufasha we bishimiye intambwe leta y’u Rwanda imaze kugeraho mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, Aegis Trust, Dr James Smith, akaba yarashyikirije Perezida Magufuli igitabo cyiswe ‘We Survived’, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yavuga ‘Twararokotse’. Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 28 ndetse n’inkuru zo gukira ibikomere.

Perezida Magufuli akaba yasabye isi yose muri rusange kwimakaza amahoro no kwigira ku amateka mabi y’indengakamere yabaye mu Rwanda nukuntu mugihe gito rumaze kwiyubaka.

“Amateka y’u Rwanda yadusigiye isomo rikomeye ku isi buri wese akwiye kwigiraho. ndasengera abishwe muri jenocide, abayirokotse n’abanyarwanda muri rusange. ntidushobora guhindura amateka, ariko dushobora kugira icyo dukora uyumunsi n’ejo hazaza kugirango ijambo “ntibizongere kubaho ukundi” ribe impamo,” Ubu butumwa akaba arubwo Perezida Magufuli yatanze nyuma yo gusinya mu gitabo cyagenewe abasura urwibutso.

Perezida Magufuli n’umufasha we bakaba bari baherekejwe n’istinda ry’abayobozi batandukanye baturutse muri guverinoma ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya.

Latest Articles

G6CfxjlXUAA1NBm

2 weeks ago

Memorial Guides Gain Expertise in Documentation, Museography, and Conservation.

54938414268_b757095cff_o

2 weeks ago

Global forensic experts gather in Rwanda to assist families of genocide victims

850_2007

2 weeks ago

Belgium’s Deputy Prime Minister visits the Kigali Genocide Memorial to honour victims and reflect on shared responsibility.

850_2047

2 weeks ago

French Minister of State, paid tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi.

IMG_4646 2

2 weeks ago

Madagascar’s Foreign Minister pays respects at Kigali Genocide Memorial

850_1850

3 weeks ago

World Bank Regional Vice President pays tribute at Kigali Genocide Memorial.

G6MMeYAWgAAuPq6

3 weeks ago

Cambodia’s Deputy Prime Minister honours victims of the Genocide Against the Tutsi at the Kigali Genocide Memorial.

His Excellency Abdisalam Abdi Ali, Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of the Federal Republic of Somalia

1 month ago

Somalia’s Foreign Minister: “Now is the time to inspire hope”

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.