25689654174_c9c65314b9_k

Perezida Kagame na Magufuli batangije umuhango wo Kwibuka ku inshuro ya 22 ku rwgeo rw’igihugu

Posted in News

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzaniya, Dr John Pombe Joseph Magufuli, w’igihugu cya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, uyumunsi batangije umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti ku rwego rw’igihugu bacana urumuri rutazima ku rwibusto rwa Jenoside rwa Kigali.

Umuhango wo kwibuka watangijwe n’abayobozi bakuru bigihugu byombi n’ imiryango yabo bashyira indabo ahashyinguye mu cyubahiro imibiri yabarenga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Perezida Kagame na Magufuli bakomeje bacana urumuri rutazima, nk’ikimenyetso cyo gukomera, icyizere no kwiyubaka bikomeje kuranga Abanyarwanda kuva aho Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikiwe.

Avuga ku insanganyamaysiko y’uyu mwaka, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo igamije kurwanya Jenoside, yasabye abanyarwanda kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu buzima bwabo bwa buri munsi.

“Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside birashoboka. Hano mu Rwanda, nibyo twahisemo, uyumunsi no mugihe cyizaza. Ni inshingano zacu twese – guverinoma, abaturage n’imiryango itegamiye kuri leta n’abikorera ku giti cyabo. Dukomeze gukomera mugihe twibuka kandi dukomeza kurwanya ingengabitekerezo mugihe twibuka ku nshuro ya 22 no mugihe kizaza,” Dr Bizimana.

Dr Bizimana, yaboneyeho umwanya wo gushimira guverinoma y’Ubudage n’ ibindi bihugu bikomeje kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside, yakomeje anenga ibihugu bimwe na bimwe bikomeza kutagaragaza ubushake mu gukingira ikibaba abakoze jenoside.

Yakomeje agira ati “abarenga miliyoni imwe y’Abanyarwanda bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, ni abantu twari tuzi, bose bari bafite amazina, kandi twari tukibakunze,” Dr Bizimana.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza icyunamo ku rwego rw’igihugu, Perezida Magufuli n’umufasha we Janet Magufuli basuye ibice bigize uru rwibutso, bakaba bari baherekejwe na Perezida Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame na Ange Kagame. Ukaba warabaye umwanya mwiza kuri Perezida Magufuli wo gusobanukirwa amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

“Amateka y’u Rwanda yadusigiye isomo rikomeye ku isi buri wese akwiye kwigiraho. Ndasengera abishwe muri jenoside, abayirokotse n’abanyarwanda muri rusange. Ntidushobora guhindura amateka, ariko dushobora kugira icyo dukora uyumunsi n’ejo hazaza kugirango ijambo “ntibizongere kuba ukundi” ribe impamo,” Ubu butumwa akaba ari ubwo Perezida Magufuli yatangaje nyuma yo gusinya mu gitabo cy’abashyitsi.

Umuhango wo kwibuka ku inshuro ya 22, uzakomeza kubera mu bice bitandukanye bigize u Rwanda mu gihe cy’amezi agera kuri atatu, urwibusto rwa Kigali rukazakomeza kwakira ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka. Ushaka gukurirana amakuru yibibera ku rwibutso, yadukurikira kuri Twitter na Instagram akoresheje @kigali_memorial.

Ugira ngo umenye byinshi kuri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 22, wasura urubuga rwacu Kwibuka website cyangwa ukadukurikira kuri Twitter @KwibukaRwanda.

Latest Articles

G6CfxjlXUAA1NBm

2 weeks ago

Memorial Guides Gain Expertise in Documentation, Museography, and Conservation.

54938414268_b757095cff_o

2 weeks ago

Global forensic experts gather in Rwanda to assist families of genocide victims

850_2007

2 weeks ago

Belgium’s Deputy Prime Minister visits the Kigali Genocide Memorial to honour victims and reflect on shared responsibility.

850_2047

2 weeks ago

French Minister of State, paid tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi.

IMG_4646 2

2 weeks ago

Madagascar’s Foreign Minister pays respects at Kigali Genocide Memorial

850_1850

3 weeks ago

World Bank Regional Vice President pays tribute at Kigali Genocide Memorial.

G6MMeYAWgAAuPq6

3 weeks ago

Cambodia’s Deputy Prime Minister honours victims of the Genocide Against the Tutsi at the Kigali Genocide Memorial.

His Excellency Abdisalam Abdi Ali, Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of the Federal Republic of Somalia

1 month ago

Somalia’s Foreign Minister: “Now is the time to inspire hope”

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.