Cogebanque yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane imiryango y’abakozi bayo

Posted in News

Abakozi ba Cogebanque barenga 200 bunamiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, muri iki gihe abanyarwanda bose bibuka ku inshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gushyira indabo aharuhukiye imibiri irenga 250,000 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Cogebanque basobanuriwe ibice bitandukanye bigize urwibutso n’akamaro ko kwibuka, banahabwa ubusobanuro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’izindi zagiye ziba ahandi kw’isi.

Nyuma yo gusura ibice bigize urwibutso, hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka inshuti n’abavandimwe bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rutazima, gukurikira filime igaragaza amateka ya Jenoside no gufata umunota wo kwibuka. Muri iri joro ryo kwibuka, abakozi b’iyi banki bakurikiranye ubuhamya bwa Aime Claude Ndayishimye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari umwe mu bakozi b’iyi banki.

Senateri Tito Rutaremara wari wifatanyije n’abakozi ba Cogebanque muri uyu muhango wo kwibuka, yasobanuye ibimenyetso biranga ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko wayirwanya. Yanongeyeho ko abanyarwanda bafite inshingano zo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:

“Mugihe hagize uwandika igitabo gipfobya Jenoside, natwe tujye twandika ibitabo bibiri bivuga ukuri. Nibakora filime, tuzakora filime nyinshi, tumenyekanishe ukuri kw’amarorerwa yabaye mu Rwanda.”

Ageza ijambo ku imbaga yari iteraniye aho, Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust muri Afurika, Freddy Mutanguha, yashimiye abakozi ba Cogebanque basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe ndetse ninkunga yabo mu gushyigikira abacitse ku icumu ndese n’imirimo ijyanye n’uburezi no kwibuka bikorerwa ku rwibutso. Yavuze ko abantu badakwiye guheranwa n’agahinda, bakiremamo ikizere bagaharanira kwiyubaka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ernest Rwagasana, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri Cogebanque, yashimiye Aegis Trust, Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Senateri Tito Rutaremera n’abakozi ba Cogebanque bitabiriye umuhango wo kwibuka, yihanganisha n’Abanyarwanda muri rusange babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amafoto

Cogebanque Commemorative Event at Kigali Genocide Memorial #Kwibuka22 on 23-04-2016

Latest Articles

G6CfxjlXUAA1NBm

4 weeks ago

Memorial Guides Gain Expertise in Documentation, Museography, and Conservation.

54938414268_b757095cff_o

4 weeks ago

Global forensic experts gather in Rwanda to assist families of genocide victims

850_2007

1 month ago

Belgium’s Deputy Prime Minister visits the Kigali Genocide Memorial to honour victims and reflect on shared responsibility.

850_2047

1 month ago

French Minister of State, paid tribute to the victims of the Genocide against the Tutsi.

IMG_4646 2

1 month ago

Madagascar’s Foreign Minister pays respects at Kigali Genocide Memorial

850_1850

1 month ago

World Bank Regional Vice President pays tribute at Kigali Genocide Memorial.

G6MMeYAWgAAuPq6

1 month ago

Cambodia’s Deputy Prime Minister honours victims of the Genocide Against the Tutsi at the Kigali Genocide Memorial.

His Excellency Abdisalam Abdi Ali, Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of the Federal Republic of Somalia

2 months ago

Somalia’s Foreign Minister: “Now is the time to inspire hope”

Keep Reading

Related Articles

Kim Simon – formerly Managing Director of the USC Shoah Foundation – has passed away following a battle with Multiple System Atrophy, a rare degenerative disease.