Frederic Harerimana

Rwanda

Abanyarwanda twahuye n’amateka menshi Kandi n’ayacu ni natwe dukwiriye kuyasigasira turwanya abakomeje kuyipfobya bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Nkatwe urubyiruko dukurikije uko tuyabonye nitwe dukwiye gufata iya mbere tubeshyuza abayapfobya bagamije inyungu zabo bwite. Ndasoza nshimira cyane Inkotanyi z’amarere zatabaranye bwangu zigakura Urwanda mu icuraburindi zikarugeza aho ubu rutekanye nta molo abangura abantu akirurangwamo. Ndashimira Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi babashije gutanga imbabazi nubwo byari bikomeye bakoze iby’ubutwari nabo n’Intwari muzindi. By’umwihariko ndashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Nyakubahwa President Paul Kagame watanze imbabazi kubakoze Jenocide yakorewe Abatutsi akbabanisha, Abanyarwanda bose ntawuhejwe, ubu UMUNYARWANDA akaba yishyira akizana mu gihugu cye.

Latest Messages